Uko wahagera

Amerika Ishobora Kugabanya Cyane Ingabo Zayo Muri Afuganistani


Ingabo z'Amerika muri Afuganistani
Ingabo z'Amerika muri Afuganistani

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yaba afite umugambi wo kugabanya cyane kandi vuba abasilikali b'Amerika bari muri Afghanistani. Ariko abategetsi b'iki gihugu bo bavuga ko atari byo.

Ibinyamakuru n'ibigo ntaramakuru bitandukanye byo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika byemeza ko Perezida Trump ari hafi gutahura bamwe mu basilikali bari muri Afuganistani, Iraki, na Somaliya. Ku birebana n'Afuganistani, bivuga ko hazavayo ibihumbi bibiri ku bihumbi bine na 500 bari yo.

Ijwi ry'Amerika ubwayo ntirabasha kwemeza cyanwa kuvuguruza aya makuru. Ariko umunyamakuru wayo muri Afuganistani yabajije abategetsi batandukanye bo muri iki gihugu icyo babivugaho. Bamushubije gusa ko "ingabo z'Afuganistani zikomeje ibikorwa byazo byose kandi ko zikenera gake cyane inkunga y'indege z'intambara z'ingabo mpuzamahanga."

Uyu munsi imbere y'inteko ishinga amategeko i Kabul, minisitiri w'ingabo z'Afuganistani, Asadullah Khalid, nawe yahumurije intumwa za rubanda, ati: "Ingabo z'amahanga zitahutse ntibyatubuza gukomeza inshingano zacu." Yasobanuye ko kurwana n'Abatalibani bikorwa n'ingabo z'Afghanistani ku rwego rwa 96%. Ati: "Ibindi bya 4% ni inkunga y'indege z'intambara z'amahanga dufatanyije." Ariko yongeyeho ko kuri we, izi ngabo z'amahanga zitari hafi gutaha.

Umuyobozi w'itsinda ry'Abarepubulikani biganje muri Sena ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Mitch McConnell, yagiriye inama Perezida Trump ko "gutahura vuba ingabo ziri muri Afuganistani byakononera cyane Amerika n'inshuti zayo." Jens Stoltenberg, umunyamabanga mukuru wa OTAN (Umuryango wa gisilikali w'ubutabarane hagati y'ibihugu bituriye amajyaruguru y'inyanja y'Atlantika), mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, nawe ni ko abivuga. OTAN ifite abasilikali ibihumbi 12. Leta zunze ubumwe z'Amerika ni yo ifitemo benshi kurusha ibindi bihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG