Uko wahagera

Amerika Igiye Guhuza Abashyamiranye muri Sudani


Minisitiri wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika, Tibor Nagy, agiye kwerekeza muri Sudani gusaba ubutegetsi bwa gisirikare gushyikirana n’abo batavuga rumwe.

Kugeza ubu, impande zombi ziracyashyamiranye kandi Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iremeza ko igisirikare cya Sudani gikomeje guhutaza abanze kuyoboka ubutegetsi.

Tibor Nagy yaburiye ubuyobozi bw’inama ya gisirikare muri Sudani ko bahagarika icyo yise ubugizi bwa nabi, bagashyiraho uburyo bwo kwegurira ubutegetsi abasivili niba bashaka kugirana umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Azahaguruka ejo kuwa gatatu ahure n’abahagarariye impande zombi i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani. Azajya kandi muri Etiyopiya kuganira n’Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe ku kibazo cya Sudani. Nyuma y’ibyo, azajya muri Mozambique yitabiriye inama izaganira ku bucuruzi hagati y’Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG