Uko wahagera

Amerika Igaya Libani ko Yananiwe Kwikemurira Amatati ya Politike


David Hale umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki, hano muri Amerika
David Hale umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki, hano muri Amerika

kuri uyu wa gatatu, inzego nkuru z'ubuyobozi hano muri Amerika, zanenze igihugu cya Libani kuba cyarananiwe kwicyemurira ibibazo bya politiki, harimo no kunanirwa gushyiraho Guverinoma nsha igomba guhangana n'ibibazo by'ubukungu bwugarije icyo gihugu.

Nyuma y’ibibazo bikomeye bya politiki ndetse niby’ubukungu byazonze igihugu cya Libani, aho amamiliyoni y’abaturage b’iki gihugu bahuye n’imibereho ikakaye kubera ibyo bibazo bikomeje kwiyongera, kuri uyu wa gatatu, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki, hano muri Amerika, David Hale, amaze kugirana ibiganiro n’umuyobozi mukuru w’inteko ishingamategeko ya Libani Nabih Berri, I Beirut muri Libani. Igihugu cya Libani cyakomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu kugeza aho ifaranga ry’icyo gihugu ryataye agaciko kugera kuri 90 ku ijana, biza gusa nkibihumira ku mirari ubwo haziyemo n’icyorezo cya Virus ya Corona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bwana Hale yavuze ko ibi bibazo byose byageza aha kubera gucunga umutungo nabi, ruswa no kunanirwa kw’abayobozi ba Libani gushyira inyungu z’igihugu imbere. Muri ibi biganiro bwana Hale yagize ati: ubutumwa bwanjye buroroshye, n’uko “Amerika hamwe n’umuryango mpuzamahanga twiteguye gufasha Libani ariko ntacyo tuzakora gihambaye hatabayeho ubufatanye na Libani.”

Bwana Hale kandi yahuye na Minisitiri w’intebe Saad al-Hariri, na Perezida wa Libani Michel Aoun aho yababwiye ko igihe kigeze ngo Libani yerekane ubushobozi bwayo bwo gushyiraho Guverinoma ifite ubushake n’ubushobozi bwo gukora impinduka nyayo. Bwana Hale yakomeje avuga ko ubwo aribwo buryo bwonyine bwo kwivana muri icyo kibazo, yongeraho kandi ko hazakomeza kubaho ubufatanye mu gihe bizagaragara ko ayo mavugurura yakozwe mu mucyo. Ati n’intambwe imwe gusa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG