Akanama gashinzwe amatora muri Libiya kuri uyu wa gatandatu katangaje ko katazasohora urutonde rw'abakandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu kugeza igihe kazarangiriza gukemura ibibazo birebana n'amategeko. Bivuze ko nta mwanya uhagije usigaye wo gutegura amatora ateganijwe taliki ya 24 z'uku kwezi.
Mu gihe muri Libiya no hanze hari abakomeje gusaba ko amatora yakomeza nkuko byari biteganyijwe, abanyapolitike, abasesenguzi n'abadiplomate bose baravuga ko bikomeye cyane kubahiriza mu mwanya usigaye.
Gutinda gutora perezida bishobora kudindiza inzira y'amahoro muri Libiya n'ubwo gukomeza gahunda y'amatora atavugwaho rumwe ku byerekeye amategeko n'abemerewe kwiyamamaza na byo bishobora gukurura ikibazo cy'umutekano.
Akanama gashinzwe amatora kasohoye itangazo kavuga ko karimo gukora ibishoboka byose ngo ibyemezo gafata bibe bikurikije amategeko. Hasigaye ibyumweru bibiri ngo italiki yari yaragenwe yo gutora igere.
Abakandida bagera kuri 98 ni bo biyandikishije kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu muri Libiya.
Facebook Forum