Uko wahagera

Amatora y'Inzego z'Ibanze mu Myaka Irenga 30 muri Togo


Togo yakoresheje amatora ya mbere mu myaka irenga 32. Muri iyo myaka umuryango umwe niwo wayoboye cyo gihugu giherereye mu burengerazuba bw’Afurika. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yaburijemo amatora y’abadepite mu mwaka ushize.

Abapolisi 8,000 n’ingabo zishinzwe umutekano boherejwe mu mpande zose z’igihugu mu gihe abazatora bazahitamo abajyanama b’amakomini 1,500 bwa mbere mu myaka irenga 30.

Iryo tora riaye amezi abiri nyuma y’uko inteko ishingamatekeo ya Togo yemeje itegeko nshinga ryahinduwe rikemerera perezida Faure Gnassingbe kuzongera kwiyamamaza izindi ncuro ebyiri kandi akaba yazaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2030.

Gnassingbe yafashe ubutegetsi mu 2005 asimbuye se Gnassingbe Eyadema wigaruriye icyo gihugu cy’abantu miliyoni 8 muri coup d’etat yo mu 1967. Hari nyuma y’imyaka irindwi igihugu kibonye ubwigenge.

Amatora y’inzego z’ibanze arabonwa n’intambwe imbere yaharaniwe cyane nk’uko umuvugizi w’amashyaka Manini atavuga rumwe n’ubutegetsi, National Alliance for Change (ANC) yabivuze.

Abajyanama baheruka gutorwa bayoboye imyaka 14 kuva mu 1987 n’ubwo bari batorewe manda y’imyaka itanu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG