Uko wahagera

Amatora muri Koreya y’Epfo Azokorwa Gute mu Gihe ca COVID19?


Koreya y’epfo yakunze gushimagizwa nk’itangarugero mu buryo bwo kubuza virusi ya corona gukwirakwira. Irimo kugerageza kwereka amahanga uburyo bwo gutora mu bihe by’icyorezo. Ejo kuwa gatatu hazatorwa abagize inteko ishinga amategeko.

Abanyepolitiki mu myambaro iranga amashyaka, barasukura aho abagenzi banyura ku muhanda, bafatanyije n’abakorerabushake benshi. Baratera imiti yica udukoko aho abantu bahurira. Bavuga ko amashyaka yubahiriza amabwiriza yemejwe yo kutegerana muri ibyo bikorwa by’ibanze byo kwiyamamaza.

Ibyumweru bibiri byo kwiyamamariza amatora y’abadepite muri Koreya y’epfo, abakandida babimaze babikorera ahanini ku mbuga nkoranyambaga.

Amatora nayo zaba ku buryo budasanzwe. Ku biro by’amatora hazaba hari udupfukamurwa, gant za plastike n’ibikoresho byo gupima umuriro. Umuntu wese uzagaragaza ibimenyetso azatorera mu kazu yihariye.

Abenshi mu barwayi bafite virusi ya Corona, bazatora bifashishije iposita. Cyakora bimwe mu bibazo ntibyabashije kubonerwa ibizubizo. Biturutse ku ngamba zo kudasohoka, icyakabiri cy’abanyakoreya y’epfo baba mu mahanga, nibo bonyine bazabasha gutora. Ariko ntihigezwe hatekerezwa, ibyo gusubika itora nk’uko abakandida babyivugira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG