Muri Isirayeli, abaturage biriwe mu matora y’inteko ishinga amategeko, amatora agomba no kuvamo minisitiri w’intebe.
Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu ahanganye na General wavuye ku rugerero Benny Gantz wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo za Isirayeli.
Netanyahu yatsinze amatora yo mu kwezi kwa kane gushize ariko abura ubwiganze bw’intebe mu nteko ishinga amategeko, ananirwa no kubona irindi shyaka bafatanye gushyiraho guverinoma. Bityo ahitamo gukoresha andi matora.
Facebook Forum