Uko wahagera

Amashuli muri Sudani Aracyafunzwe


Umuhuza uhagarariye Umuryango w’Afrika yunze ubumwe muri Sudani, Mohamed Hassan Lebatt, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Khartoum, yasabye ko abarashe abanyeshuli kuwa mbere bakurikiranwa, bagahanwa by’intangarugero.

Uyu munsi, abanyeshuli basubiye kwigaragambya. Bari bafite amafoto ya bagenzi babo, barimo abana b’ingimbi bane, barashwe n’abanshinzwe umutekano mu mujyi wa Al-Obeid. Basakuza ngo “Turashaka guhora, Ntabwo dushaka impozamarira.”

Uyu munsi, leta yashyizeho amasaha y’umukwabu mu mujyi wa Al-Obeid, umurwa mukuru wa leta ya Kordofan ya Ruguru, iri rwagati mu gihugu cya Sudani.

Ejo kuwa kabili, leta ya Sudani yafashe icyemezo cyo gufunga amashuli yose mu gihugu mu gihe kitagenwe kubera iyi myigaragambyo y’abanyeshuli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG