Uko wahagera

Amasezerano y'Amahoro ya Isirayeli, Emira z'Abarabu na Bahrein


Banjamin Netanyahu wa Isirayeli, Abdellatif al Zayani wa Emira z'Abarabu na Abdellatif al Zayani wa Bahrein
Banjamin Netanyahu wa Isirayeli, Abdellatif al Zayani wa Emira z'Abarabu na Abdellatif al Zayani wa Bahrein

Uyu munsi, Isirayeli irasinyana amasezerano y'amahoro y'akataraboneka n'ibindi bihugu bibiri by'Abarabu: Bahrein na Emira z'Abarabu zunze ubumwe.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, arayobora umuhango wo gushyira umukono ku masezerano ya Israeli, Bahrein na Emira z'Abarabu zunze ubumwe. Umuhango urabera kuri Maison Blanche, aho perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika akorera, hano i Washington D.C.

Minisitiri w'intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, arasinyana na ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi, uwa Emira z'Abarabu zunze ubumwe, Cheikh Abdallah ben Zayed al-Nahyan, n'uwa Bahrein, Abdellatif al Zayani. Mu byo amasezerano ateganya harimo gufungura ambasade mu bihugu byose uko ari bitatu, n'ubufatanye mu nzego zitandukanye, nk'umuco n'ubukungu.

Bahrein na Emira z'Abarabu zunze ubumwe baciye agahigo batitaye kuri politiki ntakoreka y'ibihugu by'Abarabu yo kutemera Israeli igihe cyoze leta ya Palesitina itaravuka. Kugeza ubu, ibihugu bibiri by'Abarabu byonyine gusa ni byo byari bifitanye amasezerano y'amahoro na Isirayeli: ayo mu 1979 na Misiri, n'ayo mu 1994 na Yordaniya.

Minisitiri w'intebe wa Palestina, Mohammed Shtayyeh, yatangaje ko uyu munsi ari "umunsi w'umwijima ku Barabu bose." Avuga ko "Bahrein na Emira z'Abarabu zunze ubumwe basogose Palesitina inkota mu mugongo." Abategetsi ba Palesitina bahamagariye abaturage babo gukora imyigaragambyo uyu munsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG