Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa gatatu arashyira umukono ku masezerano mashya y’ubucuruzi ahuza igihugu cye n’ibindi byo muri Amerika ya ruguru ari byo Canada na Mexique.
Aya masezerano avuguruwe aje asimbura ayari azwi nka NAFTA, yari amaze imyaka 26 agenga ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bitatu.
Ni amasezerano Trump yanenze cyane kuva akiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Icyo gihe yavugaga ko amasezerano ya NAFTA ariyo masezerano mabi yabayeho mu mateka.
Mu by’ingenzi bivugwa muri ayo masezerano harimo koroherezanya mu by’ubucuruzi, imikoranire y’inganda zikora amamodoka, ubucuruzi bukorerwa kuri internet, n’ibijyanye n’imirimo.
Ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bubarirwa mu kayabo ka miliyari zirenga 1,000 z’amadolari.
Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa ari uko Canada yemeye kuyashyira mu mategeko yayo.
Facebook Forum