Uko wahagera

Amaperereza ku Banekaga Ambasaderi w'Amerika muri Yukreni


Marie Yonanovitch ni we wahoze ari ambasaderi w'Amerika mu gihugu cya Yukreni
Marie Yonanovitch ni we wahoze ari ambasaderi w'Amerika mu gihugu cya Yukreni

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wa Yukreni yafunguye amaperereza abiri yerekeranye no kuba hari abantu banekaga uwahoze ari ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika I Kiev muri Yukreni Marie Yovanovitch.

Aya makaru yamenyekanye biturutse ku muntu ukorana bya hafi n’avoka wa Perezida Donald Trump w’Amerika. Uwo mugabo Lev parnas yasobanuye ko Perezida Trump yari azi neza ko hari gahunda yo gushyira igitutu kuri Leta ya Yukreni ngo itangize amaperereza yari gufasha prezida Trump mu rwego rwa poliiki.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’inyamerika MSNBC Lev Parnas ejo kuwa gatatu yagize ati: “Trump yari azi rwose neza ibiri kuba. Muri icyo kiganiro, Parnas yashimangiye ko Perezida Trump yabaga azi neza ibijyanye n’ingendo ze. Ikinyamakuru cya New York Times na cyo cyasubiyemo ibyatangajwe na Parnas aho yagize ati: Ndahiye nivuye inyuma rwose ko Perezida Trump yari azi ibyo Rudy Giuliani yarimo gukora muri Yukreni.

Mu minsi ishize Trump yahakanye ko yohereje umwavoka we Giuliani muri Yukreni gukora amaperereza kuri Joe Biden wahoze ari Visi-Prezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu Biden kandi wo mw’ishyaka ry’Abademokrate (Trump ni uwo mw’’ishyaka ry’Abarepublikani) ni we ushobora kuzahatana na Trump mu matora ateganijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Parnas yavuze ko akazi ke na Giuliani muri Yukreni kwari uguhura n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu mu rwego rwo gushaka ibimenyetso bishinja ruswa Joe Biden n’umuhungu we Hunter Biden wakoreye Ikompanyi ya gazi mu gihugu cya Yukreni

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG