Uko wahagera

Amahanga Yemereye Afuganisitani Imfashano Yihutirwa


Inama iteraniye kuganira ku byerekeye Afuganistani
Inama iteraniye kuganira ku byerekeye Afuganistani

Mu nama mpuzamahanga yari yatumije ku rwego rwa ba minisitiri i Geneve mu Busuwisi, ONU yasabaga inkunga yihutirwa y'amadolari miliyoni 606 yo gufasha abaturage b'Afuganisitani miliyoni 14 bugarijwe n'inzara.

Inama irangiye, umuyobozi w'urwego rw'ubutabazi rwa ONU, Martin Griffiths, yatangaje ko amahanga ahubwo yemeye ayarenze inshuro ebyiri: bazatanga amadolari arenga miliyari imwe na miliyoni 200.

Ubudage ni bwo buza ku isonga. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wabwo, Heiko Maas, yatangaje ko bwiyemeje gutanga amadolari miliyoni 590. Ubudage bukurikiwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ambasaderi wayo mu Muryango w'Abibumbye akaba kandi ari ku rwego rwa minisitiri, Linda Thomas-Greenfield, yavuze ko Amerika izatanga amadolari miliyoni 330.

Ariko rero, abenshi mu bari mu nama, nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibyandika, bagaragaje ko bataragirira icyizere ingoma y'Abatalibani, bamaze ukwezi bafashe ubutegetsi i Kabul. Kuri bo, gufasha Afuganisitani bizaterwa n'uburyo Abatalibani bazubahiriza uburenganzira bwa muntu muri rusange, by'umwihariko ubw'abari n'abategarugoli.

Mu rwego rw'izi mpungenge, umuyobozi mukuru w'ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, madame Michelle Bachelet, yabwiye inama ko ibiro bye bigenda bibona amakuru afatika, yemeza ko Abatalibani bicira ubusa abantu b'inzirakarengane, cyane cyane abakoreraga leta bahiritse n'imiryango yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG