Uko wahagera

Amahanga Akomeje Guhangayikishwa n'Umutekano Muke wa Libiya


Abakuru b’ibihugu by’Afurika, uyu munsi ku wa kane batangiye kurushaho gukoresha uburyo bwa dipolomasi muri Congo Brazzaville, bagamije guha ingufu ibikorwa byo guhosha urugomo muri Libiya.

Ibiganiro birimo Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, na Ghassan Salame, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika benshi nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Bagombaga kubonanira mu muhezo n’umuyobozi wa guverinema ya Libiya yemewe na ONU, Fayez al-Sarraj. Hanyuma mu biganiro byihariye, bakaza kubonana n’intumwa za Khalifa Haftar ugenzura uburasirazuba bwa Libiya. Umudipolomate wa Congo yabibwiye AFP.

Abakuru b’ibihugu 55 byo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, bazahurira Addis Abeba muri Etiyopiya kw’italiki ya 9 n’iya 10 y’ukwezi kwa kabiri.

Perezida wa Congo-Brazzaville, uwa Mauritania, n’uwa Djibouti bari mu nama itangira kuri uyu wa kane. Perezida mushya w’Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yari ahagarariwe na minisitiri w’intebe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Heiko Maas, igihugu cye cyari cyakiriye ibiganiro kuri Libiya i Berlin, wari witezwe mu biganiro muri Congo, ntiyahageze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG