Uko wahagera

Alijeriya Yashyizeho inzititi ku Myigaragambyo Ibera mu Mihanda


Bamwe mu banyrijeru=iya mu myigaragambyo
Bamwe mu banyrijeru=iya mu myigaragambyo

Alijeriya igiye guca imyigaragambyo iyo ariyo yose, itazaba yabanje kwemerwa. Igihugu cyabivuze ejo ku cyumweru mu buryo bugaragara ko habwirwa abakora imyigaragambyo ya buri cyumweru yahiritse perezida wari umaze igihe kirekire ku butegetsi mu mwaka wa 2019. Ariko ikomeje gusaba ko ibintu bihinduka mu buyobozi bw’abitwa indobanure.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko imyigaragambyo yose izakenera uruhushya ruriho amazina y’abayiteguye, igihe cyo kuyitangira n’icyo kuyisoza. Minisitiri yavuze ko ibyo abatazabyubahiriza, bazaba barenze ku itegeko no kw’itegeko nshinga, bivuze ko imyigaragabyo itazaba yamewe n’amategeko kandi ko bizaba ngombwa ko hagira igikorwa hashingiwe kuri ayo mabwiriza.

Izo ngamba zijyanye n’ingingo y’itegeko nshinga rishya, yemejwe n’abatoye muri Alijeriya mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize, muri Kamarampaka yitabiriwe na 25 kw’ijana gusa. Ni ingingo isaba abateguye imyigaragambyo gutanga amakuru mbere y’uko imyigaragambyo iba.

Bamwe mu bakora imyigaragambyo batekereza ko izo nzitizi zigamije gusezerera imyigaragambyo mu mihanda. Ahmed Badili ni umwe mu bigaragambya badafite ubayoboye, bagize muvoma izwi nka “Hirak”, bibaza ikibyihishe inyuma, impamvu zatuma hafatwa icyemezo icyo ari cyo cyose gica imyigaragambyo.

Izo nzitizi zije mbere y’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko azaba kw’italiki ya 12 y’ukwezi gutaha kwa gatandatu, aho Perezida Abdelmadjid Tebboune, watowe mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2019 mw’itora rititabiriwe n’iyo muvoma yigaragambya, yumvikanishije ko azaba aboneye kandi mu mucyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG