Uko wahagera

Ali Zardari Wigeze Kuyobora Pakistani Yatawe muri Yombi


Ali Zardari avuye mu rukiko
Ali Zardari avuye mu rukiko

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa mu gihugu cya Pakistani rwataye muri yombi Ali Zardari wigeze kuyobora icyo gihugu.

Arashinjwa gushora mu bikorwa byemewe n’amategeko amafranga yinjije mu buryo butazwi. Zardari muri iyi minsi wari umudepite mu nteko ishinga amategeko araregwa gufungura za konti z’impimbano mu mahanga agamije guhisha umutungo we.

Zardari ni umugabo w’uwahoze ari ministiri w’intebe wa Pakistan Benazir Bhutto. Arahakana ibyo aregwa akavuga ko hari impamvu za politike zibyihishe inyuma. Akuriye ishyaka PPP, rimwe mu mashyaka atatu akomeye mu gihugu.

Yategetse Pakistani kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu 2013 ubwo havugwaga amakuru yuko yafunguje konti z’impimbano agamije kwigwizaho imutungo.

Yafashwe nyuma yuko urukiko rwanze icyifuzo cye cyo kuburana ari hanze. Ministiri w’umutekano mu gihugu Ijaz Shah yavuze ko nta ruhare guverinema yagize mu ifatwa rwa Zardari.

Undi munyapolitike nawe umaze iminsi afunzwe ni Nawaz Sharif wabaye ministiri w’intebe wa Pakistani eshatu. Yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwa nyuma yuko ananiwe kugaragaza aho yakuye amafranga yaguze mo uruganda rukora ibyuma muri Arabiya Saudite.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG