Uko wahagera

Al-Shabab Iremeza ko Ikiri muri Westgate Mall


Bamwe mu bantu bari munzu y'ubucuruzi ya Westgate bayisohokamo nyuma y'igitero cya al-Shabab
Bamwe mu bantu bari munzu y'ubucuruzi ya Westgate bayisohokamo nyuma y'igitero cya al-Shabab
Umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab ukorera mu gihugu cya Somaliya uravuga ko ugifite abantu yagize ingwate nyuma y’igitero wakoreye munzu y’ubucuruzi yitwa westgate mall I Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Mu butumwa butandukanye ku rubuga rwa Twitter, uwo mutwe wa al-Shabab wavuze ko ibirindiro byawo muri westgate mall bigikomeye kandi ko muri iyo nzu hagaragara imirambo itabarika y’abantu bahitanywe n’ibitero byawo.

Hagati aho inzego z’umutekano za Kenya zavuze ko ziri mu bikorwa byo gusukura iyo nyubako, maze zihamagarira abaturage kwima amatwi ibivugwa na al-Shabab.
Igisirikare na none cyatangaje ko abasirikare batatu ba Kenya baguye mu gikorwa cyo guhangana n’ibyo byihebe, abandi 11 bakaba barimo kuvurwa ibikomere.

Mu gitondo cy’uyumunsi muri iyo nyubako hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu, igihe guverinoma yari imaze gutangaza ko igikorwa cyo guhashya ibyo byihebe cyarangiye.

Al-Shabab yongeye gushimangira ko amahoro muri iyo nyubako azaboneka ari uko igihugu cya Kenya gikuye ingabo zacyo muri Somalia.
Kenya ivuga ko idashobora kwemera ibisabwa na al-Shabab.
Abantu 62 nibo guverinoma ivuga ko baguye muri icyo gitero cya al-Shabab.
XS
SM
MD
LG