Uko wahagera

Akamashu: Ubufaransa Burashinja Maroke Kubuneka


Ifoto igaragaza urusobe rw'umucyo w'urunyuranyurane rw'imirasire igaragaza ikoranabuhanga rya Murandasi
Ifoto igaragaza urusobe rw'umucyo w'urunyuranyurane rw'imirasire igaragaza ikoranabuhanga rya Murandasi

Abashinjacyaha b’i Paris mu Bufaransa batangiye iperereza ku birego bashinja inzego zo mu gihugu cya Maroke gukoresha akamashu ka Pegasus mu kuneka abanyamakuru benshi b’Abafaransa.

Iri perereza rizasuzuma ibirego 10 bitandukanye, bisuzuma niba gukoresha Pegasus bitarabangamiye uburenganzira ku buzima bwite bw’umuntu, cyangwa idakoreshwa mu kwinjira mu bikoresho by’itumanaho by’umuntu ku giti cye mu buryo bw’uburiganya, cyangwa mu byaha by’ubugizi bwa nabi.

Ejo kuwa mbere, urubuga rw’ikinyamakuru cy’Abafaransa gikorera kuri Murandasi Mediapart, cyatanze ikirego kuri ibi byaha byo kunekwa n’igihugu cya Maroke ariko kugeza ubu Maroke yo irabihakana, ikavuga ko itigeze igira Porogaramu ya Mudasabwa yatuma yinjira mu bikoresho by’itumanaho by’ibindi bigo.

Ikindi kinyamakuru cyo mu Bufaransa gisohoka buri cyumweru Le Canard Enchaine na cyo cyamaze gutangaza ko kigiye gutanga ikirego.

Ejo kuwa mbere kandi, mu maperereza yakozwe n’ibinyamakuru bikomeye birimo The Washington Post, The Guardian, Le Monde n’ibindi bitandukanye, bishingiye ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na numero za telefone zigera ku 50,000 zishobora kuba harimo izumvirijwe, byashimangiye ko kuneka isi yose muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga rikozwe n’itsinda rya NSO rigeze kure ugereranije n’uko byatekerezwaga.

Ikinyamakuru cya Mediapart cyavuze ko numero ya nyir'ikinyamakuru Edwy Plenel ni'y'undi munyamakuru, ziri mu zibasiwe n’inzego z’iperereza za Maroke.

Ikinyamakuru Le monde kiri mu byibaswe cyatangaje ko ibindi byo mu Bufaransa byibasiwe ari Le Figaro, Televiziyo y’Ubufaransa n’ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP.

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru utagira umupaka Reporters without Borders media freedom group, uvuga ko muri uyu mwaka wa 2021, ku rutonde rw’ibihugu 180, Maroke iri ku mwanya w’i 136 mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bw’abanyamakuru.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Ubufaransa Gabriel Attal yabwiye radio yo mu Bufaransa ko ibi ari ibikorwa bihungabanya kandi ko biramutse bigaragaye ko byakozwe byaba ari ibintu bikomeye cyane.

Iperereza ryakozwe kuri Pegasus ryerekanye ko byibuze abanyamakuru bagera ku 180, bo mu bihugu 20, aribo batoranijwe ngo bakorweho iperereza kuva mu mwaka wa 2016 kugeza muri 2021.

Ikinyamakuru The Guardian cyavuze ko muri bo harimo, abakorera ibinyamakuru bya The Wall Street Journal, CNN, The New York Times, Al Jazeera, El Pais, The Associated Press, Bloomberg, The Economist na Reuters.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG