Uko wahagera

Afurika Yunze Ubumwe Yahagaritse Sudani by’Agateganyo


Abaharanira leta ya gisivili muri Sudani bakoraniye hanze y'ibiro bya gisirikare i Khartoum 9/4/2019
Abaharanira leta ya gisivili muri Sudani bakoraniye hanze y'ibiro bya gisirikare i Khartoum 9/4/2019

Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe wahagaritse by’agateganyo igihugu cya Sudani kuba umunyamuryango kugeza igihe hazashyirirwaho leta iyobowe n’abasivili.

Ibyo byatangajwe ejo kuwa kane n’Inama Ishinzwe Amahoro y’umuryango w’Africa yunze Ubumwe, abigaragambya bamaze gutsembera abayobozi b’igisirikare muri Sudani kugirana na bo imishyikirano. .

Abayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko nta kuri kwaboneka mu butumire bahawe n’abakuru b’igisirikare babasaba gushyikirana, nyamara bamaze icyumweru cyose babahiga bukware bagamije kubamenesha mu murwa mukuru i Khartoum.

Avugira ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, Ambasaderi Jerry Matjila w’Afurika y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye cyifatanyije n’Inama ishinzwe amahoro y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yo guhagarika Sudan by’agateganyo. Afurika y’Epfo irasaba ko basubira mu mishyikirano igamije gushyikiriza ubutegetsi leta ya gisivili vuba bishoboka.

Dmitry Polyanskiy, Ambasaderi wungirije w’Uburusiya mu muryango w’abimbumbye na we yavuze ko igihugu cye cyamenye iby’icyo cyemezo kandi ko kigiye gukora ibishoboka kugira ngo imishyikirano itangire ku cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG