Uko wahagera

Afurika Yohereje Intumwa Zidasanzwe Muri Etiyopiya


Abanya-Etiyopiya bamaze guhunga imirwano mu karere ka Tigray
Abanya-Etiyopiya bamaze guhunga imirwano mu karere ka Tigray

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika washyizeho itsinda rigizwe n’intumwa zidasanzwe zigiye gufasha guhuza impande zihanganye mu karere ka Tigray mu gihugu cya Etiyopiya.

Ni akarere kamaze iminsi kavugwamo intambara zishingiye ku moko.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo yabimenyesheje Perezida Sahle-Work Zewde wa Etiyopiya.

Izo ntumwa zigizwe n’abigeze kuyobora ibihugu byabo barimo Joachim Chissano wayoboye Mozambike, Ellen Johnson-Sirleaf wayoboye Liberiya na Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’epfo.

Izo ntumwa zahawe inshingano zo kuba abahuza mu bibazo biri muri Etiyopiya no gufasha kugarura amahoro n’ituze mu karere ka Tigray.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yashimye icyo cyemezo cyafashwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika maze abasezeranya inkunga y’umuryango ayoboye mu gufasha kugarura amahoro muri Etiyopiya.

Yanashimiye ministiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed kuba yarafashe iyambere mu kugerageza guhoshya imirwano muri icyo gihugu.

Gusa leta ya Etiyopiya yahise ihakana ko izo ntumwa zije guhuza leta n’akarere ka Tigray.

Ingabo za Etiyopiya zimaze iminsi zihanganye n’abarwanyi b’akarere ka Tigray. Iyo mirwano imaze kugwamo ibihumbu by’abantu. Abandi benshi bamaze guhungira mu gihugu cya Sudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG