Uko wahagera

Afurika y'Epfo n'u Rwanda Byirukanye Abadipolomate


Jenerali Kayumba Nyamwasa,
Jenerali Kayumba Nyamwasa,
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters n’iby’Abafaransa AFP bivuga ko taliki ya gatandatu z'ukwa gatatu mu 2014 Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate batatu b’u Rwanda ibashinja kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rugo rwa Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Jenerali Kayumba Nyamwasa yahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhindi. Yahungiye muri Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 2010. Avugana n’Ijwi ry’Amerika nyuma y’icyo gitero taliki ya gatatu y'ukwa gatatu mu 2014, Jenerali Nyamwasa yashyize mu majwi guverinoma y’u Rwanda, cyane perezida Paul Kagame ubwe, kuba iri inyuma y’icyo gitero n’ibindi bibibi byakibanjirije.

Mu kwihimura u Rwanda narwo rwirukanye abadiplomate batandatu b’igihugu cy’Afurika y’Epfo bakoreraga I Kigali mu Rwanda.Ku rubuga rwa Twitter, Ministiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yemeje iyi nkuru avuga ko u Rwanda rutishimiye ko igihugu cy’Afurika y’epfo gicumbikiye abaregwa ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, uwahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Rwanda, Koloneli Patrick Karegeya yiciwe mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Ishyaka rya politiki Ihuriro Nyarwanda, RNC, Koloneli Karegeya na Jenerali Nyamwasa bari bahuriyemo, ryashinje ubutegetsi bw'u Rwanda.

Mu rwego rwo gushaka kumenya icyo ibi bivuze mu rwego rwa dipolomasi, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yavuganye Ambasaderi. Jean Marie Vianney Ndagijimana uri mu gihugu cy’Ubufaransa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:18 0:00
Ibishamikiyeho

Hagati aho ariko, ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, gisubira mu byo cyabwiwe n'umudipolomate utaravuze izina rye, cyatangaje ko mu badipolomate b'u Rwanda Afurika y'Epfo yirukanye harimo n'Ambasaderi Karega Visenti.
XS
SM
MD
LG