Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo zatangaje ko zamaze gufata umugabo ukekwaho gutwika ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu mujyi wa Cape Town.
Ibyo byabaye mu gihe serivisi zishinzwe kuzimya umuriro zikomeje kugerageza guhangana n’ingaruka zatewe n’inkongi y’umuriro yatangijwe kuri iki cyumweru. Uwo muriro umaze kwangiza ibice byinshi bigize iyo ngoro y’inteko byubatswe guhera mu 1884.
Uwo muriro wanakubise hasi igisenge cy’imwe mu nyubakwa muri iyo ngoro. Kugeza ubu nta muntu waba wakomerekejwe n'uwo muriro.
Biteganijwe ko umugabo w’imyaka 49 wafashwe akekwaho kugira uruhare mu gutangiza umuriro azagezwa mu rukiko kuri uyu wa Kabili kugirango asomerwe ibyaha aregwa.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugezacyaha Nomthandazo Mbambo yabwiye televiziyo eNCA yo muri Afurika y’epfo ko uwo mugabo yinjiye mu nteko anyuze mu idirishya.
Inzego z’iperereza zikomeje iperereza kugirango zimenye uburyo yanyuze mu rihumye abashinzwe kurinda umutekano w’iyo nteko.
Facebook Forum