Uko wahagera

Afurika y'Epfo: Minisitiri w'Ubuzima Yahagaritswe ku Mirimo


Zweli Mkhize wari minisitiri w'ubuzima
Zweli Mkhize wari minisitiri w'ubuzima

Perezida w’Afurika y’epfo, Cyril Ramaphosa, ejo yahagaritse ku mirimo by’agateganyo mu buryo budasanzwe, minisitiri w’ubuzima nyuma y’uko bivuzwe ko deparitema ye yakoze ibintu bitemewe isinyana amasezerano arebana na COVID-19 n’isosiyeti y’itumanaho icungwa n’abo bahoze bakorana.

Mbere y’itangazo rya Ramaphosa, minisitiri Mkhize yasabye rubanda imbabazi ku biheruka kuvugwa bifitanye isano n’icyorezo cya COVID-19, byarakaje abaturage bahuye n’ingaruka zacyo mu rwego rw’ubukungu. Mkhize yahakanye uruhare rwe mu makosa yabaye.

Ramaphosa yavuze ko guhagarikwa ku kazi bidasanzwe bizafasha Mkhize gusubiza ibibazo by’iperereza mu bijyanye na kontaro yasinywe hagati ya minisiteri yayoboraga n’isosiyeti “Digital Vibes”.

Minisitiri w’ubukerarugendo Mmamoloko Kubayi-Ngubane, azaba asimbuye minisitiri w’ubuzima, kugeza hari ikindi gitangajwe. Ibi byavuzwe n’ibiro bya Perezida Ramaphosa.

Ibiro bishinzwe iperereza ridasanzwe byavuze ko riri hafi kurangira. Raporo izashyikirizwa Ramaphosa kugirango afate icyemezo ku bizakurikiraho.

Mu kwezi gushize kwa gatanu, Minisitiri Mkhize yavuze ko iperereza ryasanze uburyo Digital Vibes yahawe akazi, mu bikorwa byayobowe n’uwahoze ari umufasha we wihariye akaba na sekreteri, byari bitubahirije amategeko, mu gihe iyo sosiyeti yishyuwe miliyoni zirenga 150 z’amarand y’Afurika y’epfo. Ni ukuvuga miliyoni 11 z’amadolari y’Amerika.

“Daily Maverick” cyatangaje bwa mbere inkuru y’iyo kontaro mu kwezi kwa kabiri, yavuze ko iyo sosiyeti yashyizweho mu mpera za 2019 kugira ngo itange serivise z’itumahanaho mu kigo cy’ubwishingizi mu by’ubuzima cya guverinema.

Iyo sosiyete yongerewe igihe mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2020, hinjizwamo amakuru ajyanye na COVID-19.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG