Uko wahagera

Afurika y'Epfo Igiye Kuza Irasanga Abantu mu Mago Kubapima COVID19


Karitiye ya Umlazi i Duban
Karitiye ya Umlazi i Duban

Igihugu cy’Afurika y’epfo cyahagurukiye igikorwa cyo gupima virusi ya corona mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa rya virusi ya corona.

Ibyo byatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa, wavuze ko bagiye kohereza abakozi barenga 10,000 gupima abantu mu mago yabo.

Umubare w’abamaze kwandura virusi ya corona muri icyo gihugu umaze kurenga 1,300. Afurika y’epfo niyo iza ku isonga ry’ibihugu bifite umubare munini wabamaze kwandura virusi ya corona ku mugabane w’Afurika.

Ageza ijambo ku gihugu, perezida Ramaphosa yavuze guhera mu cyumweru gitaha abakozi b’ubuzima bazakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu kugirango bapime abantu iyo virusi.

Iyo ngamba ije yiyongera ku zindi icyo gihugu kimaze gufata zirimo gutegeka abantu kudakora ingendo zitari ngombwa mu gihe cy’iminsi 21.

Polisi muri icyo gihugu imaze guta muri yombi abantu batari bake bazira kuva mu mago yabo bitari ngombwa.

Perezida Ramaphosa yavuze ko abantu batatu bamaze kwicwa na virusi ya corona muri Afurika y’epfo.

Ku mugabane w’Afurika abantu barenga 5,000 ni bo ba amaze kwandura iyo virusi. Imaze kandi guhitana abasaga 170.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG