Guhera kuru uyu wa mbere kugeza kuwa gatanu w’iki cyumweru, inzogera za Katedrali ya Cape Town muri Afrika y’epfo zizajya zivuga mu gihe cy’iminota icumi, mu rwego rwo gusezera mu Cyubahiro, intwari yarwanyije ubuyobozi bwa bagashakabuhake, Musenyeri Desmond Tutu witabye Imana ejo ku cyumweru.
Abanyafurika y’epfo, baribuka intwari yarwanyije ivanguramoko muri Afurika y’epfo, Musenyeri Desmond Tutu, hifashishijwe inzogera, indabyo n’amagambo meza, kuri uyu wa mbere, umunsi umwe nyuma y’uko yitabye Imana mu mujyi wa Cape Town ku myaka 90 y’amavuko.
Musenyeri Tutu wahaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobeli yamaganye mu nyigisho ze mu Kiliziya, ubugome bagashakabuhake b’abazungu bakoreraga abirabura, ku buryo afatwa nk’icyitegererezo n’abirabura kimwe n’abazungu.
Itabaruka rye ryavuzweho na benshi mu mpande zose z’isi. Abo barimo Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden n’uwo yasimbuye, Barack Obama na Jimmy Carter, umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth, Papa Fransisiko na Fondasiyo ya Nelson Mandela, Perezida wa mbere w’Afurika y’epfo w’umwirabura akaba yari n’incuti ya Tutu.
Inzogera za kiriziya yitiriwe mutagatifu George, zizajya zivuga iminota icumi i saa sita kw’isaha yo muri Afurika y’epfo, guhera kuri uyu wa mbere kuzageza ku wa gatandatu, mu rwego rwo guha icyubahiro Musenyeri Desmond Tutu.
Arkiyepikopi wa Diyosezi ya Cape Town, Thabo Makgoba, yasabye abantu bose bumva izo nzogera zivuze, guhagarika ibyo bakoraga kugirango bibuke Desmond Tutu.
Perezida w’Afurika y’epfo, Cyril Ramaphsa, mw’ijambo yaraye agejeje ku banyafurika y’epfo, yavuze ko amabendera y’igihugu yururutswa kugeza hagati mu gihugu cyose no kuri za Ambasade zacyo kw’isi yose kugeza ku wa gatandatu, umunsi umurambo wa Musenyeri Desmond Tutu uzashyingurwa.
Reuters
Facebook Forum