Musenyeri Desmond Tutu wamenyekanye nk’impirimbanyi yarwanije cyane politike y’ivanguraruhu ya Apartheid muri Afurika y’epfo, yitabye Imana ku myaka 90.
Urupfu rwa Desmond Tutu wigeze gutsindira igihembo cyitiriwe nobel mu 1984, rwatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa wavuze ko igihugu kibuze umwe mu ntwari zindashyikirwa zaharaniye ukwibohora kw’igihugu.
Tutu wayoboye itorere Anglican muri Afurika y’epfo yafatwaga nk’impirimbanyi ikomeye cyane mu guharanira uburenganzira bwa muntu no guca akarengane mu gihugu cye no hirya no hino ku isi.
Perezida Ramaphosa avuga ko Tutu yari umugabo w’ubwenge budasanzwe, urangwa n’ubunyangamugayo no kutadohoka mu kurwanya ikandamizwa, akarengane n’urugomo byakorwaga mu gihe cy’butegetsi bw’Apartheid na nyuma yaho.”
Yagaragaje ko musenyeri Tutu yakundaga igihugu bitagereranywa.
Thabo Makgoba uyobora itorera Anglican mu mujyi wa Cape Town yavuze ko mu buzima bwe bwose Desmond Tutu yaharaniye ko abatuye isi bose babaho mu bwisanzure, mu mahoro no mu byishimo. Yongeraho ko ukwizera Imana kwe, kwatumye atagira uwo atinya, ndetse ntagire ubwoba bwo kugaragaza no gutunga agatoki abakora ibitagenda.
Muri byinshi Tutu yibukirwaho harimo ko yacumbikiye Nelson Mandela ijoro rya mbere akimara gufungurwa mu 1994.
Inkuru y’urupfu rwe ikimara gutangazwa, abategetsi hirya no hino ku isi bahise boherereza umuryango we n’igihugu ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya nabo.
Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko Tutu azibukwa nk’umuntu warwanyije Apartheid agaharanira Afurika y’epfo nshya itagira uwo ikumira cyangwa ngo iheze.
Gahunda yo ku mushyingura ntabwo irajya ahabona.
Facebook Forum