Uko wahagera

Afuganistani na Irani Byatashye Umuhanda wa Gari ya Moshi


Umuhanda wa gali ya moshi muri Afuganistani
Umuhanda wa gali ya moshi muri Afuganistani

Uwo muhanda wa kilometero 225, uhuza umujyi wa Khaf mu burasirazuba bwa Irani n’umujyi wa Herat muri Afuganistani. Ibi bizoroshya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu ku gihugu cy’Afuganistani kidakora ku nyanja kandi cyazahajwe n’intambara z’imyaka myinshi.

Umuhango wo gutaha uwo muhanda wabereye kw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya virusi ya corona. Abayobozi bavuze ko uwo muhanda uzaha abacuruzi bo muri Afuganistani amahirwe yo kugeza ibicuruzwa ku mihanda ya gari ya moshi ya Irani no ku byambu byayo no mu bihugu byo ku mugabane w’ubulayi.

Perezida wa Afuganistani, Ashraf Ghani, na mugenzi we wa Irani Hassan Rouhani, bari mu bafashe ijambo.

Rouhani yashimye itahwa ryawo avuga ko ari umunsi winjiye mu mateka y’umubano hagati y’ibihugu byombi. Yumvikanishije ko igihugu cye cyabashije gushyira mu bikorwa umushinga w’ubukungu n’ubwo Leta zunze ubumwe z’Amerika yagifatiye ibihano.

Yagize ati, intsinzi yanyu niyo yacu kandi ibyishimo byanyu nibyo byacu.

Ghani nawe yavuze ko iyo gari ya moshi, ari amateka, ikaba n’umushinga wari ukenewe atari ku bihugu byombi gusa, ahubwo no ku karere kose ndetse no hirya yako.

Uwo muhanda watangiye kubwakwa mu 2007, watwaye miliyoni zigera kuri 700 z’amadolari. Gari ya moshi ishobora gutwara miliyoni imwe y’abantu na toni miliyoni esheshatu z’ibicuruzwa ku mwaka, nk’uko abategetsi muri Irani babivuga.

Ubuyobozi bw’i Teherani bwatanze amenshi mu mafaranga yakoreshejwe mu kwubaka uwo muhanda ku mpande zombi z’umupaka, nka bumwe mu buryo bwo gufasha mw’iterambere rya Kabul.

Irani ni igihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu bifitanye ubutanye umubano mu by’ubuhahirane na Afuganistani nyuma ya Pakistani, nayo ifite umugambi wo kwagura umuhanda w’igihugu wa gari ya moshi, ukagera mu mijyi yo ku mipaka mu burasirazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Afuganistani

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG