Uko wahagera

Afuganistani: Imiryango Ibandanya Kurondera Ababo Inyuma y'Imyuzure


Abaturage b’Abanyafuganistani barashakishanya igishyika ababa barusimbutse nyuma y’uko imyuzure yibasiye ikibaya kiri mu karere kagenzurwa n’abatalibani, hagapfa abantu byibura 40 n’amazu abarirwa muri mirongo agasenyuka mu gitondo cy’uyu munsi kuwa kane, nk’uko abayobozi babitangaje.

Kubona amakuru yizewe ntibyari byoroshye nk’uko abayobozi muri Afuganistani babivuga, mu gihe intara y’imisozi ya Nuristan mu burasirazuba bw’igihugu, yaguye mu maboko y’abatalibani kandi itumanaho ritari shyashya.

Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe ibiza, Samiullah Zarbi, yagize ati: “Hakurikijwe amakuru yo kw’ikupitiro, amazu 60 yasenyutse kandi abantu bagera mw’ijana baburiwe irengero”.

Umukuru w’akanama k’intara yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abaturage babonye imirambo 40. Imwe bayikuye mu mazi indi yari mu munsi y’ibisibazwa by’amazu yabo.

Abatalibani bavuze ko bashobora kwemerera imiryango y’ubutabazi ikinjira mu karere. Umuvugizi w’abatalibani, Zaibullah Mujahid, yabwiye Reuters ati: “Ni ibyago ko icya kabiri cy’abaturage, bari bafite amazu arenga ijana, yatwawe n’amazi y’imyuzure yari ifite ingufu mw’ijoro ry’ejo kandi birababaje ko abantu barenga 100 bapfuye cyangwa ntawe uzi aho baherereye”.

Yavuze ko abarwanyi b’Abatalibani barimo gufasha abaturage gushakisha abantu babuze.

Afuganistani isanzwe igira ibibazo byo gutanga serivisi z’ubutabazi mu ntara za kure zitaruye nka Nuristan. Uretse ko ikibazo cyarushijeho gukomera kubera icyorezo cya virusi ya corona n’urugomo rwiyongera mu gihe inyeshyamba z’abatabibani zigaba ibitero ku ngabo za guverinema, ubu zirwana zonyine, mu gihe n’ingabo z’amahanga za nyuma, ziyobowe n’Amerika, zitegura kuva muri Afuganistani muri aya mezi atandatu ari imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG