Uko wahagera

Abatalibani Bagabye Ibitero Hari Imishyikirano


Abarwanyi b'Abatalibani
Abarwanyi b'Abatalibani

Abategetsi ba Afuganistani bavuze kuri uyu wa gatanu ko abarwanyi b’Abatalibani bagabye ibitero mw’ijoro ryose mu burengerazuba bw'igihugu mu mujyi wa Farah. Uyu ni umurwa mukuru w’intara ya Farah.

Nta makuru yahise atangazwa kubaba bahasize ubuzima, mu ngabo z’Afuganistani cyangwa iz’Abatalibani.

Ejo kuwa kane, ingabo z’urugaga rwa OTAN, zavuze ko umusilikare w’Amerika n’uwa Rumaniya biciwe ku rugamba i Kabul muri Afuganistani. Byatumye umubare w’abasilikare b’Amerika bishwe muri uyu mwaka ugera kuri 16. Nta bindi bisobanura byahise bitangwa, bitewe n’inzitizi zashyizweho n’ingamba.

Iryo tangazo ryaje nyuma y’amasaha, abatalibani bahamije ko aribo bagabye igitero cya bombe ku modoka mu mujyi. Umutwe w’inyeshyamba wigambye ko wishe umusilikare w’umunyamahanga n’umwe w’imbere mu gihugu.

Umuvugizi wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Afuganistani, Nasrat Rahimi, yemeje iryo tangazo avuga ko igisasu cyishe abantu 10 kandi ko cyakomerekeje abandi 42. Yavuze ariko ko bose bari abasivili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG