Uko wahagera

Abitwaje Imbunda Baraye Bishe Abaturage 47 muri Nijeriya


Muri Nigeria, polisi iratangaza ko abantu bafite imbunda ejo bishe abaturage 47 ejo ku cyumweru muri leta ya Katsina, mu majyaruguru yerekeza mu burengerazuba bw'igihugu.

Ibitero byabaye ahantu hatatu hatandukanye. Polisi ivuga ko ababikoze ari agatsiko k'amabandi atera, agasahura kandi agashimuta n'abaturage. Kuva mu mwaka ushize, aka gatsiko kamaze kwica abantu amagana.

Umukuru w'igihugu cya Nigeria, Muhammadu Buhari, yamaganiye kure ibi bitero, avuga ko "adashobora kwihanganira abica inzirakarengane." Ati: "Aba bagome bitwikira Guma mu rugo, tuzabatsinda, tuzabasya." Perezida Buhari yategetse inzego z'umutekano na rubanda guhora barikanuye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG