Espagne yemereye ubwato bwikoreye abimukira barenga 600 kwinjira mu cyambu cyayo nyuma yuko Ubutaliyani na Malta buhakaniye ubwo bwato gupakurura abo bantu ku byambu byabo.
Ministiri w’intebe, Pedro Sanchez umaze igihe kitarenze icyumweru k’ubutegetsi niwe watanze itegeko ryemerera ubwo bwato gupakurura abo bimukira ku cyambu cyo mu mujyi wa Valencia.
Ubwo bwato bwari bwikoreye abimukira barokowe hafi y’inkengero ya Libya bari hafi kurohama. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubutaliyani Matteo Salvini usanzwe uyobora ishyaka ridashyigikiye abimukira, niwe watanze itegeko ribuza ubwo bwato gukoresha icyambu cy’Ubutaliyani.
Yagize ati “N'ubwo kurengera ubuzima bw’abantu mu nyanja ari inshingano ya buri wese, ntitugomba guhindura Ubutaliyani inkambi yakira impunzi.”
Ubutaliyani bwahise busaba igihugu cya Malta kwakira abo bimukira nacyo kirabyanga. Amategeko agenga abimukira ku mugabane w’Ubulayi ateganya ko abimukira bipfuza ubuhungiro bagomba kubusabira mu gihugu cya mbere binjiriyemo.
Iryo tegeko ryatumye ibihugu birimo Ubutaliyani, Malta n’Ubugereki byakira abimukira benshi kuko ariho amato menshi yambuka inyanja ya Mediterani ahingukira.
Facebook Forum