Uko wahagera

Abimukira Barenga 2100 Bageze ku Kirwa Lampedusa cy'Ubutaliyani


Bamwe mu bimukira ku Kirwa Lampedusa
Bamwe mu bimukira ku Kirwa Lampedusa

Abimukira barenga 2100 bageze ku kirwa Lampedusa cy'Ubutaliyani muri aya masaha 24 ashize. Aba mbere 1400 bahageze ejo ku cyumweru. Uyu munsi mu gitondo cya kare, andi mato ane, arinzwe n'ay'ingabo z'Ubutaliyani zirinda imipaka yo ku nyanja, yazanye abandi 750. Ubu rero bose hamwe ni 2150 nk'uko umuvugizi wa sendika y'abapolisi, Domenico Pianese, abivuga mu itangazo yashyize ahagaragara.

Ubusanzwe, ikirwa cya Lampedusa gifite ubushobozi bwo gucumbikira abimukira 200 bonyine gusa. Pianese aratangaza ko umubare munini ushobora guteza ingorane zikomeye mu rwego rw'umutekano n'ubuzima. Naho umuyobozi w'ishami ry'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi rishinzwe iby'impunzi n'abimukira, Ylva Johansson, arasaba ibihugu biwugize gufasha Ubutaliyani byemera kwakira abimukira bacumbitse i Lampedusa.

Ejo n'uyu munsi, ikirere kimeze neza mu mazi y'inyanja ya Mediterane ku buryo abacuruzi b'inzira za magendu cyane cyane bo muri Libiya na Tuniziya baboneraho kugerageza kwambutsa abimukira benshi bakomoka mu bihugu bitandukane.

Kuva uyu mwaka utangiye, abimukira banyura inzira z'ubusamo barenga ibihumbi 13 bamaze kwinjira mu Butaliyani banyuze iz'inyanja. Umubare wabo ukubye inshuro eshatu abari binjiye mu gihe kimwe mu mwaka ushize. Ahanini baturuka muri Libiya, Tuniziya, Alijeriya, Cote d'Ivoire, Ihembe ry'Afurika, Pakisitani na Misiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG