Uko wahagera

Abenshi Bakuwe muri Afghanistani Bageze mu Bulayi n’Amerika


Guhungisha abantu muri Afghanistani
Guhungisha abantu muri Afghanistani

Leta zunze ubumwe z’Amerika yakuye abenshi mu bantu bayo barenga 57,000 muri Afghanistani ibanyuza i Qatar. Ubu bamwe bageze muri Amerika, mu gihe abandi bakiri mu Bulayi hasuzumwa ibya ngombwa byabo. Umujenerali w’Amerika yabivuze uyu munsi kuwa gatandatu.

Avuga ko abantu babarirwa mu 124,000 bahungishijwe. Bakuwe i Kabul ikivunge mu ndege z’Amerika. Barimo n’abanyamahanga kimwe n’abanyafuganistani bashoboraga kugira ibibazo, abatalibani bamaze gufata ubutegetsi.

Abenshi muri abo, barimo bamwe badafite ibyangombwa cyangwa bagitegereje impushya zo kwinjira mu gihugu basabye Amerika. Banyujijwe mu bigo bya gisilikare mu burasirazuba bw’isi harimo icy’Al Udeid, i Doha muri Qatar.

Ubu hari abatagera mu 1 400 muri icyo kigo. Benshi biteganyijwe ko burira indege ibakurayo kuri uyu wa gatandatu, mu gihe itsinda rito rikeneye kwitabwaho mu by’ubuvuzi rizagumayo kugeza bishoboka ko bakora ingendo nk’uko Burigadiye Jenerali, Gerald Donohue yabibwiye abanyamakuru.

Umubare nyawo w’abari muri Amerika cyangwa mu Bulayi ntiwabashije guhita umenyekana. Hari kandi n’abandi batazwi umubare, bari mu kigo kiri hafi ya Qatar.

Muri abo barenga 17 500 bangushilijwe Al Udeid, Donohue yavuze ko biyongeraho impinja icyenda zavutse ababyeyi babo bahunga. ((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG