Uko wahagera

Abayobozi b'Uburayi Bakoraniye Kwiga ku Mibanire Yabwo n'Uburusiya


Josep Borell ushinzwe ububanyi n'amahanga mu bumwe bw'Uburayi
Josep Borell ushinzwe ububanyi n'amahanga mu bumwe bw'Uburayi

Abakuru b'ibihugu by'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi bateraniye i Buruseli mu Bubiligi kugirango bigire hamwe uburyo bushya bwo kubana n'Uburusiya.

Mu migambi bateganya harimo igitekerezo cyaturutse ku Bufaransa n'Ubudage cyo gusubizaho inama z'abakuru b'ibihugu byose uko ari 27 na Perezida Vladimir Poutine w'Uburusiya. Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi wahagaritse bene izi nama hagati y'impande zombi nyuma y'aho Uburusiya bwigaruriye mu 2014 intara ya Crimeya, yo mu gihugu cya Ukraine.

Uretse iki kibazo, andi makimbirane yatewe n'ibibazo by'uburenganzira bwa muntu muri rusange, kuroga Alexeï Navalny utavuga rumwe na leta ya Perezida Poutine, n'ibyo muri Biyelorusiya imaze kuyobya indege y'abagenzi mu kwezi gushize kugirango ibashe guta muri yombi umunyamakuru utavuga rumwe na leta ya Perezida Alexandre Loukachenko. Perezida Poutine ashyigikiye cyane Loukachenko.

Nk'uko minisitiri w'intebe w'Ubudage, Angela Merkel, yabivugiye imbere y'inteko ishinga amategeko y'igihugu cye, inama hagati y'abakuru b'ibihugu byose uko ari 27 na Perezida Poutine zaba zigamije gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo amaso mu yandi.

Nyamara rero, ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza cyemeza ko Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi udateganya kudohorera Uburusiya. Bityo abakuru b'ibihugu byawo barateganya ko bashobora gufatira Uburusiya ibindi bihano Uburusiya mu rwego rw'ubukungu.

Inama y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi izarangira ejo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG