Uko wahagera

Abayisiramu Bari Mu Gihe Kigisibo Kizwi Kwizina Ramazani


Abayisiramu Bari Mu Gihe Kigisibo Kizwi Kwizina Ramazani
Abayisiramu Bari Mu Gihe Kigisibo Kizwi Kwizina Ramazani

Abacuruzi bakorera mu gace gatuwe nabasiramu benshi, bemeza ko imirimo yabo itagenda neza murikigihe.

Ndetse abenshi bavuga ko amafaranga bakoreraga mugihe kitari iki gisibo, yagabanutse inshuro ebyiri muribibihe.

Hari mu gihe cyo mu masasita, ubwo umusiramu yahamagaraga, amenyesha ko isaha yo gusenga yageze. Turi mu gace kitwa Biryogo, mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali, ako gace gatuwe n’abasiramu bagera kuri 90 kw’ijana ugereranije n’abandi baturage bahatuye bo mu yandi madini. Kubusanzwe mu gihe cya sasita, amaresitora yabo cyangwa n’utundi tuntu ducuruzwa, nk’ ibinyobwa n’ibiribwa hose haba huzuye abafata amafunguro ya sa sita. Twahageze mu gihe cyo mumasasita, ya marestora yaho asa nk’afunze, kubera kubura abaguzi. Abavaga gusenga bahitaga bigira iwabo kuryama abandi bakigumira ku mihanda baganira. Abacuruzi b’ayo maresitora bo bicaye bategereje uwagira icyo baka ariko bakemeza ko amaso yaheze mu kirere, ko babuze abo bakira

Ako gace ka Biryogo, abacuruzi baho nabo biganjemo abasiramu, bemeza ko mu gihe cyigisibo abacuruza ibiribwa nti babona ababagurira, cyane cyane nyuma ya sa sita bategura amafunguro barya bafunguye, ariko kuko nabo ari abasiramu, ayo masaha agera abenshi nabo bagiye mu ngo zabo, gushaka amafunguro cyane cyane ko baba biriwe ubusa.

Mu duce tutarimo abasiramu benshi, turimo n’abandi baturage bo muyandi madini, ubuzima bwo gucura buragenda neza nkuko twabisobanuriwe n’umucuruzi wo mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali.

Nubwo abacuruzi bari mu gace abasiramu bo mu Rwanda batuyemo ari benshi, bemeza ko ubucuruzi bwabo bwagabanutse ku buryo bugaragara, nabo bemeza ko kimwe n’abandi bacuruzi muri iki gihe ibiciro ku masoko bigurwa n’umugabo bigasiba undi. Ibiciro byazamutse mu buryo bukabije. Batanga urugero rw’isukari yavuye ku mafaranga 700 ku kiro, ubu ikaba igeze ku mafaranga igihumbi Magana abiri. Haza n’igiciro cy’umuceri nacyo cyazamutse. Inyama abanyarwanda bamwe bavugaga ko ari imbonekarimwe, abenshi bakazirya mu minsi mikuru isoza umwaka umenya bizashobokera bamwe mu kubona iryo funguro rikunzwe na benshi ariko zikabonwa na bake kubera igiciro cyazo. Ikiro mu gihe gishize cyaguraga amafaranga igihumbi magana atandatu, none cyageze ku bihumbi bibiri, n’ibindi biciro byazamutse ku buryo bukabije nk’amavuta y’ubuto n’ibindi. Muri rusange, abacuruzi twavuganye bavuga ko mu minsi iri imbere ni bafungura bazongera gucuruza uko bisanzwe.Gusa ngo ibiciro byibiribwa ni hatarebwa uko byagabanuka, nanone umusaruro biteze mu bikorwa byabo byubucuruzi ntuzaba mwinshi nkuko byahoze.

XS
SM
MD
LG