Uko wahagera

Abavanywe mu Byabo n’Ibiza mu Karere ka Rusizi bari mu Kaga


Abaturage bavanywe mu byabo n’ibiza mu karere ka Rusizi barasaba inzego z’ubutegetsi kubagobokesha ibiribwa n’ibindi bya ngombwa nkenerwa by’isuku.

Abo baravuga ko babayeho mu buzima bugoye ku buryo hari ubwo batabona ifunguro na rimwe ku munsi. Ni inyuma y’aho ibyo bahinze bitwariwe n’ibiza.

Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka turimo, mu karere ka Rusizi imiryango hafi 80 imaze gukurwa mu byayo n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi. Hafi ya bose na n’ubu ntibarabona aho gukinga umusaha hahamye.

Hari abakiriwe na bagenzi babo mu miryango barabacumbikira by’igihe gito, ariko hakabamo n’abashyizwe mu bigo by’amashuri muri ibi bihe amasomo yabaye ahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Imibare itangwa n’inzego z’ubutegetsi aha muri Rusizi igaragaza ko ibiza byo muri aya mezi cyane cyane ukwa 4 byasanze hari indi miryango hafi 400 yasenyewe n’ibiza mu mwaka ushize wa 2019, ahari hamaze kubakirwa isaga gato 170, benshi muri aba baragaragaza ikibazo cy’uko aho ibiza byabasenyeye bigaragara ko atari ahantu hakongera guturwa kuko habaye mu manegeka akabije.

Uretse aha mu karere ka Rusizi, ibiza biheruka kwibasira ahanini igice cy’amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda byahitanye ubuzima bw’abasaga 70, bitwara amatungo n’imyaka y’abaturage kimwe n’ibikorwa-remezo birimo imihanda n’amateme.

Icyakora aha muri Rusizi ho, ubutegetsi buvuga ko uretse amazu y’abaturage yasenyutse cyo kimwe n’imyaka yabo yatwawe ndetse n’imwe mu mihanda y’imigenderano yangiritse, nta muturage wahasize ubuzima.

Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thémistocles Mutijima.

Abavanywe mu Byabo n’Ibiza mu Karere ka Rusizi bari mu Kaga
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:30 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG