Uko wahagera

Abaturage Birukanye Minisitiri w'Intebe muri Libani


Saad al-Hariri weguye
Saad al-Hariri weguye

Minisitiri w’intebe wa Libani, Saad al-Hariri, yeguye ku mirimo ye uyu munsi. Nk’uko yabivuze mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, biturutse ku myigagarambyo ikomeye abaturage bamazemo ibyumweru bibiri.

Rubanda barasaba impinduka mu mitegekere y’igihugu cyabo. Bavuga ko abanyapolitiki badashoboye akazi kandi ko bamunzwe na ruswa. Imyigaragambyo yabo yahagaritse igihugu, amashuri arafunze na banki ntizikora.

Mbere y’uko minisitiri w’intebe Hariri yegura, abantu bafite ibibando bateye abigaragambya, i Beirut, mu murwa mukuru wa Libani, batwika amahema yabo basenya n’andi menshi. Byatumye inzego z’umutekano zohereza abakozi bawo benshi kugira ngo baburizemo urugomo no gushyamirana. Abaturage batekereza ko ababateye ari abayoboke b’umutwe wa Hezbollah.

Hezbollah irakomeye cyane muri Libani. Ifite ishami rya gisilikali ridafite aho rihuriye n’ingabo z’igihugu, n’ishami rya politiki rifite intebe mu nteko ishinga amategeko no muri guverinoma.

Hezbollah yangana urunuka na Isirayeli kandi bahora barasana. Hezbollah iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba rwa Isirayeli na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG