Uko wahagera

Abaturage b'Amerika Ntibashyikiye Ibihe Bidasanzwe


Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abaturage ntibashyigikiye iteka rya Perezida Donald Trump rishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu. Byagaragajwe n’ibipimo bitatu bitandukanye.

Igipimo cya mbere cyakozwe n’ibinyamakuru Politico na Morning Consult byo muri Amerika bifatanyije. Cyerekanye ko abaturage 51% badashaka iteka rya Perezida Trump.

Icya kabili cyakozwe n’ikinyamakuru HuffPost gufatanyije n’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusesenguzi cyitwa YouGov. Cyo cyerekana ko abaturage 55% batarishyigikiye.

Icya gatatu cyakoreshejwe na radio NPR (National Public Radio), radiyo-televiziyo PBS n’ishuli rikuru ryitwa Marist. Cyo cyerekana ko abaturage 61 batishimiye iteka rya Perezida Trump.

Byose bigaragaza ko abataryishimiye ari abo mu ishyaka ry’Abademokarate n’abatagira ishyaka babarizwamo, mu gihe benshi cyane bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani baryemera.

Perezida Trump yaciye iteka ry’ibihe bidasanzwe kugirango afate amafaranga atanyuze ku nteko ishinga amategeko maze yubake urukuta ku mupaka w’Amerika na Mexique avuga ko rugamije gukumira icyo yita “icyorezo cy’abimukira” binjira muri Amerika mu buryo bwa magendu.

Leta 16 zishyize hamwe zirega iri teka mu rukiko. Zivuga ko rinyuranije n’itegeko nshinga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG