Uko wahagera

Abategetsi ba Reta ya Maine Ntibipfuza ko Trump Agendera iyo Reta


Guvereneri wa Reta ya Maine Janet Mills
Guvereneri wa Reta ya Maine Janet Mills

Guverineri wa Leta ya Maine, Janet Mills, yihanangirije Perezida wa Amerika Donald Trump ko uruzinduko ateganya kugirira muri iyo Leta ku wa gatanu rushobora guteza imvururu zikomeye muri iyo Leta.

Mu kiganiro Janet Mills uyobora Leta ya Maine yaraye agiranye kuri telephone na Perezida Donald Trump, ntiyaciye ku ruhande. Inshuro ebyiri zose yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’uko uruzinduko rwe muri iyo Leta rushobora guteza umutekano mucye, cyane muri iki gihe imyigaragambyo yamagana iyicwa ry’abirabura irimbanije mu gihugu hose.

Guverineri Mills yongeye kuvugira iby’urwo ruzinduko imbere y’itangazamakuru ashimangira ko rushobora gukurura umutekano mucye kandi ko badashobora kwizera umutekano mu gihe Trump yaba akomeje ibyarwo. Perezida Trump arateganya gusura rumwe mu nganda ebyiri zikomeye ku isi zikora ibikoresho byifashisjhwa mu gupima indwara ya Covid 19 rubarizwa mu mujyi wa Guilford muri Leta ya Maine.

Asubiza amagambo ya Guverineri Mills , Perezida Trump yavuze ko baza kubyigaho ariko yongeraho ko hari abantu benshi bamutegereje muri urwo ruzinduko. Mu mijyi wa Portland utuwe cyane muri iyi Leta ejo hiriwe imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu barenga 1000 bamwe baryama mu mihanda abandi batambagira ibice by’uwo mujyi bamagana imyitwarire y’inzego z’umutekano ku birebana n’ihohoterwa ry’abirabura.

Indi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bangor wa gatatu mu ituwe cyane muri Maine. Guverineri Mills ni umwe mu bakuru ba za Leta banenze cyane uburyo Perezida Trump akomeje kwitwara muri iki kibazo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG