Uko wahagera

Abategetsi ba Afuganistani mu Bindi Biganiro n'Abatalibani i Doha


Bamwe mu Bataribani Bagiye i Doha
Bamwe mu Bataribani Bagiye i Doha

Mu gihe muri Afuganistani ikibazo cy’umutekano kigenda gifata indi ntera, ubu abayobozi bakuru b’iki gihugu bakoreye urugendo I Doha muri Qatar mu biganiro bibahuza n’Abatalibani.

Kuri uyu wa gatanu, itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Afuganistani riyobowe n’umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu ishinzwe ubwiyunge Abdullah Abdullah bakoreye urugendo i Doha ho muri Qatar, mu biganiro biteganijwe kubahuza na bamwe mu bagize umutwe w’Abatalibani.

Mbere y’urugendo, bari ku kibuga cy’indege cy’i Kabul mu murwa mukuru wa Afuganistani, Abdullah yabwiye abanyamakuru ko bafite ikizere cy’uko hari amasezerano aza kugerwaho nubwo bwose hari imirwano ikomeye mu gihugu. Yagize ati “ku bushake bw’Imana turizera ko uruhande rw’Abatalibani ruza kubona ko uyu ari umwanya wo kubona ko nta mahoro azashobora kubaho mu gihe imirwano yakomeza cyangwa se ibikorwa byo kwigarurira uduce tw’igihugu. Yongeyeho ko ibiganiro aribyo byonyine bishobora gutuma habaho amahoro arambye.

Muri iri tsinda kandi riyobowe na Abdullah harimo uwahoze ari perezida wa Afuganistani Hamid Karzai. Iyi mirwano hagati y’abatalibani n’igisirikare cya Leta ya Afuganistani yakajije umurego ubwo ingabo z’Amerika n’ibindi bihugu byavanaga ingabo zabyo muri Afuganistani, aha nibwo Abatalibani batangiye kugenda bigarurira uduce twinshi tw’igihugu n’imipaka yo mu majyaruguru no mu majyepfo y’igihugu.

Leta y’Afuganistani yakomeje kugenda ishinja Ibatalibani ibikorwa birimo gusenya inyubako za Leta ariko uyu mutwe w’Abatalibani wo urabihakana. Abarwanyi bo mu mutwe wa Kiyisimu bayoboye Afuganistani kuva muri 1996 kugeza muri 2001, ibyumweru bicye nyuma yo kugaba igitero kuri Amerika ku itariki ya 11 z’uwekzi kwa cyenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG