Inyeshyamba z’abatalibani zishe abasirikare 21 ba guverinema mu bitero bishya muri Afuganistani mu gihe amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi bafashijwemo n’Amerika yahagaze. Bavuze ko ibintu bigiye kurushaho kuba nabi, niba Leta zunze ubumwe z’Amerika zitubahirije amasezerano.
Imirwano ibaye mu gihe Amerika irimo kwongera gusuzuma amasezerano yo mu kwezi kwa kabiri 2020 yagiranye n’Abatalibani, asaba ko ingabo z’Amerika n’iz’ urugaga ziva muri Afuganistani bitarenze ukwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Umwofisiye mu ngabo z’Afuganistani uyu munsi kuwa gatanu yavuze ko igitero cyo mu rukerera cyari cyibasiye ikigo kiri i Khan mu ntara ya Abad, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’intara ya Kunduz. Uwo mwofisiye utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ijwi ry’Amerika ko igitero cyahitanye 16 mu bari bashinzwe umutekano, harimo umuyobozi mukuru wabo, kandi ko abagabye igitero bagize ingwate abandi babiri.
Umutwe w’inyeshyamba, ntiwahise ugira icyo uvuga ku bitero byawo, bibaye mu gihe ubushyamirane bwiyongera muri Afuganistani.
Hagati aho, abatalibani baburiye ubuyobozi bwa Perezida w’Amerika, Joe Biden, kutareka amasezerano yo kw’itariki ya 29 y’ukwezi kwa kabiri yabaye hagati y’impande zishyamiranye, bavuga ko kuyavamo “byazatuma ubushyamirane bufata intera yo hejuru” mu ntambara yo muri Afuganistani.
Abatalebani bazamuye ibyo nyuma y’iminsi ibiri, itsinda rya kongere y’Amerika rihuriweho n’amashyaka yombi, risanze byaba byiza ko Biden yongera igihe ntarengwa cyari cyemejwe mu masezerano n’abatalibani kugira ngo ingabo zose z’Amerika zavuye muri icyo gihugu
Facebook Forum