Uko wahagera

Abatalibani Bashinze Reta Nshya y'Afuganistani


Umuvugizi w'abatalibani, Zabihullah Mujahid, atangaza Reta nshasha
Umuvugizi w'abatalibani, Zabihullah Mujahid, atangaza Reta nshasha

Abatalibani bashyizeho guverinema nshya y’Afuganistani mu gihe i Kaboul habera imyigaragambyo. Abatalibani uyu munsi kuwa kabiri bahaye Mullah Hassan Akhund umwanya w’ubuyobozi bwa guverinema nshya y’Afuganistani na Mullah Abul Ghani Baradar nk’umwungirije. Akhund yakoranye na nyakwigendera Mullah Omar, washinze uwo mutwe. Uyu Baradar asanzwe ari umuyobozi w’ibiro bya politiki by’uwo mutwe..

Sarajuddin Haqqani, umuhungu w’uwashinze urugaga ruzwi nka Haqqani, Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, azaba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mushya. Umuvugizi mukuru w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yabibwiye abanyamakuru mu nama bagiranye i Kaboul.

Mullah Mohammad Yaqoob, umuhungu wa Mullah Omar, yagizwe minisitiri w’ingabo. Abashyizwe mu myanya y’ubuyobozi bose, bazakora mu buryo bw’agateganyo nk’uko Mujahid yakomeje abivuga muri iyo nama n’abanyamakuru i Kabul.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG