Uko wahagera

Abasivili Umunani Biciwe i Boikene mu Ntara ya Beni muri Kongo


Kuri uyu wa mbere, amasasu yumvikanye hafi y’ibigo bibiri bya ONU mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Beni.Ni aho abantu bari bagiye gukora imyigagambyo nyuma y’uko umutwe witwaje intwaro, wishe abasivili munani nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bibitangaza.

Ingabo zishinzwe umutekano za Congo nizo zarashe zishaka gusesa imyigaragambyo nk’uko umunyamakuru abitangaza.

Nyuma yo gutwika ibiro by’umujyi wa Beni, byangiritse igice kimwe, abantu amagana berekeje ku bigo by’ingabo za ONU mu nkengero z’uwo mujyi. Bari barakajwe n’uko hadakorwa ibihagije ngo ibitero by’umutwe wa ADF (Forces démocratiques alliées) bihagarare. Uwo mutwe w’abarwanyi ni wo witiriwe ibitero byahitanye abantu amagana mu mwaka wa 2015.

Umuvugizi w’ingabo za ONU yagize ati: “Abigaragambyaga bamenye inkuta z’inyuma za bimwe mu biro byacu. Ingo z’abakozi ba ONU zatewe, ziranasenywa”.

Coloneli Mak Hazukai yahamije ko umujyi watewe mw’ijoro ryose. Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Umwanzi yinjiye muri karitsiye ya Boikene kandi yishe abasivili umunani”.

Abasivili barindwi barishwe mu ntara ya Beni, kuva ku italiki ya 5 y’uku kwa 11 nk’uko bivugwa n’umuryango udaharanira inyungu, Congo Research Group (CRG) mu magambo ahinnye.

Uwo mutwe witwa uwa kiyisilamu wigambye ibitero bivugwa ko ari ibya ADF, ariko nta sano yari yagaragara ku buryo butaziguye hagati y’iyo mitwe yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG