Uko wahagera

Abasirikare ba ONU 15 Bakomerekeye mu Majyaruguru ya Mali


Abasirikare ba ONU bakomeretse barimo benshi bakomoka mu Budage. Bakomeretse uyu munsi kuwa gatanu mu gitero cyagabwe ku nkambi yabo, nk’uko intuma za ONU muri Mali n’igisilikare cy’ubudage babivuze.

Icyo gitero cyari cyibasiye ikigo cy’agateganyo cyashyizweho n’abasilikare b’amahoro hafi y’umudugudu wa Ichagara mu nta ya Gao mu majyaruguru y’igihugu, ahari indiri y'inyeshyamba za Kiyisilamu zikorana na Al Qaida n’umutwe wa leta ya Kiyisilamu

Ku rubuga rwa Twitter, nta gutanga ibindi bisobanuro, intumwa za ONU zavuze ko abakomeretse bajyanywe kuvurwa.

Abasirikare benshi b’Ubudage bari mu bakomeretse nk’uko umuvugizi w’igisilikare cy’iki gihugu yabivuze.

ONU yohereje muri Mali abasilikare 13,000 bari mu mutwe w’ingabo uzwi kw’izina rya MINUSMA, guhagarika urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru no hagati muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika.

Uyu mutwe wapfuye abasirikare bagera muri 230 kuva mu mwaka wa 2013. Niho hapfuye abarikare benshi ba ONU mu butumwa burenga icumi bw’uyu muryango.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG