Uko wahagera

Abasirikare 132 Barimo Abajenerali 2 Birukanwe mu Ngabo z’u Rwanda.


Prezida Paul Kagame ya Rwanda agendera ishure ryigisha igisirikare i Gako, itariki 4/11/2022.
Prezida Paul Kagame ya Rwanda agendera ishure ryigisha igisirikare i Gako, itariki 4/11/2022.

Abasirikare 132 barimo abajenerali 2 n’aba ofisiye 14 baraye birukanwe mu ngabo z’u Rwanda.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yatangarije Ijwi ry'Amerika ko abirukanwe bose bamburwa uburenganzira buhabwa abandi basirikare basezerewe mu cyubahiro.

Itangazo ryirukana burundu abasirikare 132 mu ngabo z’u Rwanda, ryasohotse mu ijoro rishyira ryo kuri uyu wa gatatu, nyuma gato y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame.

Mu basirikare birukanwe, humvikanyemo amazina akomeye yarasanzwe azwi mu gisirikare cy’u Rwanda.

Harimo Général Major Aloys Muganga wakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda, yanabaye kandi umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare riri i Gako. Yanabaye kandi umugaba mukuru w’inkeragutabara, umwanya yagiyeho asimbuyeho General Fred Ibingira.

Uyu mwanya yaje kuwuvaho mu kwezi kwa 4/2019 agirwa umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.

Undi mu jenerali wirukanwe ni Brig Gen Mutiganda nawe arazwi cyane kuko yahoze ari Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu basirikare birukanwe bahita batakaza uburenganzira buhabwa abasirikare batakiri mu nshingano.

Benshi mu babonye iri tangazo, bagize icyo bavuga ku kwirukana umubare w’abasirikare benshi nk’abaraye basezerewe.

Me Gatete Ruhumuriza umunyamategeko mu Rwanda, akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi Politike y’u Rwanda, we yemeza ko abasirikare birukanwe bahuye n’igihombo.

Aba basirikare birukanwe nyuma y’amasaha make Perezida Paul Kagame akoze impinduka zikomeye mu gisirikare cy’u Rwanda.

Kuri Me Ruhumuriza, we asanga gusezerera abasirikare benshi, ntaho bihuriye n’impinduka zabaye mu miyoborere y’igisirikare cy’u Rwanda.

Mu basirikare birukanwe ndetse n’abahagarikiwe kontaro nta mazina yabo yatangajwe uretse babiri bo ku rwego rwa Jenerali.

RDF ivuga ko uko kwirukanwa no gukurwaho kwa kontaro z'akazi "bihise bikurikizwa aka kanya".

Ibi bibaye nyuma y'umunsi umwe Kagame akoze impinduka zikomeye mu gisirikare no mu butasi bw'u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG