Uko wahagera

Abasirikare ba Eritreya na Etiyopiya Bapfunze Abanyatigreya 500


Bamwe mu basirikare ba Etiyopiya
Bamwe mu basirikare ba Etiyopiya

Abasilikare ba Eritreya na Etiyopiya batwaye abanyatigreya amagana barabafunga. Abo basilikare batwaye ku ngufu, urubyiruko rw’abasore barenga 500 hamwe n’abagore mu nkambi enye z’abataye ibyabo mu mugi wa Shire mu ntara y’amajyaguru ya Tigre mw’ijoro ry’ejo kuwa mbere.

Byavuzwe n’abakozi batatu batanga infashanyo hamwe n’umudogiteri baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters. Abasilikare bahageze mu masa tanu z’ijoro kandi bapakiye abantu amagana mu makamyo nk’uko abo bakozi b’ubutabazi n’umuganga babivuze.

Bavuze ibyo biboneye n’amaso ko abagabo benshi bakubiswe, bakamburwa telefoni zabo n’amafaranga. Umugabo wari wihishe hafi, ubwo abasilikare baharaga mu nkambi, yavuze ko abo basilikare bayizengurutse mw’ijoro ry’ejo, bapfumurira mw’irembo rikuru bagatangira gukubita inkoni buri mugabo wese. Avuga ko bakubise umugabo w’imyaka 70 kandi bagashimuta impumyi. Yongeraho ko mu nkambi yabo yonyine, kw’ishuri rya Tsehaye, hakuwe abantu 400. Asaba ko amazina yabo adatangazwa ku bw’umutekano wabo.

Umuvugizi w’ingabo za Etiyopiya, ari nawe ushinzwe ibikorwa by’ingabo za guverinema mu ntara ya Tigre, ntiyasubije ubutumwa bwamusaba kugira icyo abivugaho. Tewodros Aregai, umuyobozi w’agateganyo wa zone ya Shire mu mujyaruguru ashyira uburengerazuba, yabwiye Reuters ko nta bisobanuro bihagije afite, ariko ahamya ko abantu amagana batwawe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, bene wabo w’abatwawe, bigaragambije imbere y’ibiro bya ONU byita ku mpunzi, nk’uko bigaragara muri Videwo Reuters yabonye. Eritreya ihakana ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu aho riva rikagera. ONU yakunze gusaba Eritreya gukura ingabo zayo mu ntara ya Tigre.

Umugi wa Shire, ucumbikiye abantu amagana bataye ibyabo mu ntara ya Tigre, ubu iyobowe n’iyo bituranye ya Amhara. Abo mu bwoko bw’abatigrinya bavuga ko barimo kuhirukanwa n’ingabo z’Amhara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG