Uko wahagera

Abasilikare 2 b’Ubufaransa Biciwe muri Mali Undi Yakomeretse


Abasilikare b'Ubufaransa muri Mali
Abasilikare b'Ubufaransa muri Mali

Abasilikare babiri b’Abafaransa bakoreraga muri Mali bishwe ejo kuwa gatandatu ubwo igisasu cyaturikanaga imodoka yabo nk’uko perezidansi y’Ubufaransa yabivuze

Nk’uko biri mw’itangazo ryayo, umusilikare wa gatatu yakomerekeye muri icyo gitero cyabereye mu ntara ya Tessalit mu majyaruguru ya Mali.

Abo basilikare ni bamwe mu bari mu bikorwa bya gisilikare by’Ubufaransa bahanganyemo n’abarwanyi ba kiyisilamu.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashimye ubutwari n’ubwitange b’ingabo z’Ubufaransa, zoherejwe mu karere ka Sahel kandi yahamagariye ishyirwaho rya guverinema y’inzibacyuho ya gisivili muri Mali bidatinze.

Amahanga afite ubwoba ko ikurwa ku butegetsi rya Perezida Ibrahim Boubacar Keita muri Kudeta ya gisilikare yabaye kw’italiki ya 18 y’ukwezi gushize kwa 8, rizarushaho guhungabanya ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika kandi bigasubiza inyuma urugamba ku nyeshyamba zikorana n’umutwe wa al Qaida n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu karere ka Saheli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG