Uko wahagera

Abasilikare 10 ba Kenya Baguye mu Mpanuka ya Kajugujugu.


Abo basirikare ba Kenya byibura 10 bahitanywe n’iyo mpanuka uyu munsi kuwa kane, ubwo kajugujugu yari ibatwaye yahanukaga hafi y’umurwa mukuru, Nairobi.

Itangazo rya gisirikare rivuga ko indege ya gisirikare ya Kenya, yo mu bwoko bwa kajugujugu, Mi 171 E, yahanutse mu ma saa tatu z’igitondo ni ukuvuga (0600 GMT) muri komini ya Kajiado.

Itangazamakuru ryo mu karere risubiramo umuyobozi waho muri guverinema, wavuze ko abasilikare byibura 10 bahasize ubuzima, abandi 13 bakomeretse.

Igisirikare cyavuze ko abo bakomeretse bajyanywe n’indege ku bitaro bya gisilikare i Nairobi kuvurirwa yo. Cyongeyeho ko iyo mpanduka y’indege irimo gukorwaho amaperereza aho yabereye.

Abategetsi bavuze ko abasirikare bari muri iyo ndege barimo guhabwa imyitozo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG