Uko wahagera

Abasilikali 17 Baguye mu Gitero muri Nijeri


Ikarata ya Nijeri
Ikarata ya Nijeri

Muri Nijeri umuvugizi wa guverinoma yatangaje uyu munsi ko abasilikali 17 ba leta bishwe mu gico cy’abantu amagana bafite ibitwaro bikomeye bataramenyekana. Leta ntiramenya kandi irengero ry’abandi basilikali bayo 11.

Igitero cyabaye ejo kuwa kabili hafi y’umudugudu witwa Tongo Tongo, mu burengerazuba bwa Nijeri aho abasilikali bane b’Amerika na bagenzi babo batanu ba Niger biciwe mu kwezi kwa cumi mu 2017. Icyo gihe, Umutwe wa leta ya Kislamu, ishami ryawo ryitwa “État islamique dans le Grand Sahara,” wavuze ko ari wo wabishe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG