Mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuri uyu wa mbere umutekano wari wakajijwe mu rwego rwo kugerageza kuburizamo imyigaragambyo yo kwamagana leta iriho n’irahira ry’abagize inteko ishinga mategeko.
Umurwa mukuru Juba wari wuzuye abashinzwe umutekano bagenzura uduce dutandukanye mu rwego rwo guhagarika no kuburizamo imyigaragambyo. Ni imyigaragambyo yari yahamagajwe n’abagize sosiyete sivili basaba ko umukuru w’igihugu Salva Kiir ava ku butegetsi.
Iyi myigaragambyo yabaga mu gihe umukuru w’igihugu yarahizaga abagize inteko ishinga mategeko. Interineti n’imbuga nkoranyambaga byari byahagaritswe.
Muri uku kwezi gusa, impirimbanyi zitandukanye n’abanyamakuru batatu barafunzwe bashinjwa kugira uruhare mu itegurwa ry’imyigaragambyo yo kwamagana leta. Icyagaragaye ni uko iyo myigaragambyo yari yahamagajwe itigeze iba kubera ibyo benshi bavuga ko ari ubwoba abaturage batewe na leta.
Ubutegetsi bwari bwavuze ko iyo myigaragambyo itemewe bunaburira abantu kwirinda kuyijyamo byatumye abaturage benshi batava mu ngo zabo.
Facebook Forum