Uko wahagera

Abashigikiye Navalny Bahagaritse Gutangaza Amakuru ku Mbuga Ngurukanabumenyi


Abashyigikiye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’Uburusiya bavuze ko bahagaritse ibintu byose batangazaga ku mbuga nkoranyambaga kubera kwibasirwa na Leta.

Bibicishije ku rubuga rwo kohererezanyaho ubutumwa rwa Telegram, kuri uyu wa mbere, ibiro byose byo mu turere dukorereramo abashyigikiye Alexei Navalny, umunyapoliki utavuga rumwe na Leta y’Uburusiya byahagaritse gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga. Aba bashyigikiye uyu munyapolitiki, bavuze ko guharika ibyo bikorwa byo gutanga amakuru, babihagaritse nyuma y’uko inzego z’ubutegetsi bwa Leta zatangiye kubibasira.

Ishami rya St Petersburg, riri ku ruhande rwa Navalny ryanditse ku rubuga rwa Telegram ko batozongera gutanga amakuru kuva kuri uyu wa mbere nk’uko bari basanzwe babikora. Bakomeje bavuga ko ubu abakozi babo, hamwe n’abandi babashyigikiye ko nta mutekano bafite.

Kuri uyu wa mbere kandi nibwo umushinjacyaha mukuru muri icyo gihugu yatanze itegeko rikumira ibyo bikorwa by’abashyigikiye Navalny mu gihe hagitegerejwe ubusabe bwo kubuza no kurwanya ruswa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG